Saturday, April 6, 2013

Rick Ross arasaba imbabazi isi yose kubera indirimbo ye yamamaza ihohoterwa



Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Rick Ross yasabye imbabazi isi yose cyane cyane abagore aho yavuze ko atazongera gukoresha aya magambo ukundi.
Nk’uko byatangajwe na dailymail, uyu muraperi aranengwa cyane kubera ukuntu yitwaye muri iki kibazo. Rick Ross yavugaga ko abantu bumvise nabi amagambo yaririmbye mu ndirimbo ye "You Don't Even Know" nyamara ayageze nyuma aca bugufi asaba imbabazi.
rick
Amagambo ya Rick Ross asaba imbabazi
Uyu muraperi w’imyaka 37 y’amavuko yamaze gukurwa amata ku munwa mu ikompanyi ya Reebok yakoreshaga isura ye mu bikorwa byo kwamamaza. Abantu batandukanye bakoresheje imbuga za interineti basabye ubuyobozi bw’iyo kompanyi guhagarika imikoranire yabo na ick Ross kubera imyitwarire ye idahwitse.
rick ross
Amaze kubona ko ishyamba atari ryeru dore ko ntamuntu n’umwe wigeze ushyigikira amagambo uyu muraperi yakoresheje, yahise ajya kuri twitter asaba imbabazi abagore arangije asaba abakoranaga na we mu bikorwa byo kwamamaze kutamwirukana kuko yamaze kwemera ikosa no gusaba imbabazi.
Ni ku nshuro ya kabiri Rick Ross asabiwe kwirukanwa muri Reebok.
Mu minsi yashize ,Rick Ross yagiranye ikiganiro na Radio yo muri New Olreans, aho Lil wayne avuka, ashimangira ko indirimbo ye ntakintu na kimwe itwaye ahubwo ngo abantu bari bayumvise nabi.
rick
Yamaze kwemera ikosa asaba imbabazi
Ati, “Ubundi umugore ni impano ikomeye y’umugabo. Abantu banyumvise nabi mu magambo yanjye, yabyumvise nabi”
You Don’t Eevn Know, ni indirimbo ya Rick Ross irimo amagambo yamamaza ihohoterwa rikorerwa abagore. Yaririmbye yivuga uburyo yahaye umwe mu bagore ibisindisha amutahana iwe mu rugo kugeza ubwo amurongora atabizi.