Friday, August 30, 2013

ndagukunda by chinoi the time

Amateka [ your history is amazing. ]
Hari uburyo bwinshi butandukanye abantu b’igitsina gore bagaragarizamo ko bakeneye gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane igihe bari kumwe n’abo bakundana kuko akenshi bibatera isoni kuba umukobwa yabwira umuhungu ko yumva ashaka ko bagira icyo bakora.
Akenshi iyo umukobwa yumva akeneye umuhungu ntabasha kubimubwira mu magambo ahubwo agerageza gukora ibimenyetso bishobora kumwereka ko abishaka:
1. Guhindura indoro
Indoro ni kimwe mu bimenyetso abantu b’igitsina gore bakoresha cyane yaba umukobwa cyangwa umugore igihe yumva yifuza umugabo ugasanga areba ateretse amaso ukuntu kuburyo iyo ndoro iri bukurure umugabo nawe akabona ko ari ngombwa.
2. Kugukorakoraho
Iyo umugore akeneye umugabo atangira kumukorakora ku bice bitandukanye by’umubiri kandi akareba ibyo akoraho umugabo akumva vuba kuburyo nawe bihita bimuzamo dore ko akenshi umugabo aba we yabishatse kare.
3. Kukuryamaho
Nubona umugore akwiryamishaho cyane uzahite umenya ikibazo afite nibiba ari ngombwa ugikemure kuko burya aba akomerewe. Aha ariko ndibanda cyane ku bashakanye.
4. Guhindura imyambarire
Ibi bikunda gukora umugore mu rugo rwe aho acunga umugabo agiye kugera mu rugo agahita agerageza kwikoraho akambara utwenda dukeye kandi tugaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri we azi ko bishobora gukurura umugabo we.
5. Gutegura ameza mu buryo budasanzwe
Ibi nabyo bikorwa akenshi n’umugore utegurira umugabo we kandi akajya kugaburira umugabo we yambaye kwa kundi twavuze haruguru kugirango umugabo yishimire uburyo yateguriwe maze aze kuva ku meza yumva hari icyahindutse mu mubiri.
6. Gusasa neza
Umugabo iyo ageze mu cyumba aryamamo n’umugore we akabona gishashe neza bimutera kumva ashatse kuryama kabone n’ubwo ataba yari yabiteguye. Akenshi rero ahita ahamagara umugore kugirango basangire ibyishimo yatewe n’ubwo buriri.
Ibi bimenyetso byose rero ntibipfa kwizana gutyo gusa, wowe nubibona uri umugabo uzamenye icyo gukora. Ku basore n’inkumi ni ibyo kwitondera kuko bishobora kuba ari umutego umukobwa yateze umusore kugirango babikore kubera inyungu umukobwa ashobora kuba abifitem
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'i Burayi haba umuco ko iyo abageni bakoze ubukwe bagomba kubyina indirimbo imwe bihitiyemo mu gufungura ku mugaragaro ibirori byo gutaha urugo rushya.
Dore bamwe mu byamamare ku isi bakoze uyu muhango n’amafoto yabo y’ubukwe.
Michelle na Barack Obama babyinnye You and I ya Stevie Wonder
Obama
Fergie, Black Eyed Peas na Josh Duhamel ukina filime  babyinnye Sweethearts Together ya Rolling Stones
Fergie
Victoria na David Beckham babyinnye It Had To Be You ya Frank Sinatra
Beckham
Beyonce na Jay Z babyinnye  crazy in Love yabo bombi
Jay Z and Beyonce
Mark Zuckerberg (facebook) na Priscilla Chan babyinnye  Last night ya Green Day
Mark
Channing Tatum na Jenna Dewan babyinnye Somewhere over the rainbow
Channing
Kate Midleton na William  bo babyinnye Your Song ya Ellie Goulding
Kate
Justin Timberlake na Jessica Biel  babyinnye A song for You ya Donny Hathaway
Justin
Nicole Kidman na Keith Urban umuririmbyi wa Country music babyinnye At Last ya Etta James
Nicole Kidman
ifaranga by chinoi the time
ndagukunda by chinoi the time