Friday, August 30, 2013

Hari uburyo bwinshi butandukanye abantu b’igitsina gore bagaragarizamo ko bakeneye gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane igihe bari kumwe n’abo bakundana kuko akenshi bibatera isoni kuba umukobwa yabwira umuhungu ko yumva ashaka ko bagira icyo bakora.
Akenshi iyo umukobwa yumva akeneye umuhungu ntabasha kubimubwira mu magambo ahubwo agerageza gukora ibimenyetso bishobora kumwereka ko abishaka:
1. Guhindura indoro
Indoro ni kimwe mu bimenyetso abantu b’igitsina gore bakoresha cyane yaba umukobwa cyangwa umugore igihe yumva yifuza umugabo ugasanga areba ateretse amaso ukuntu kuburyo iyo ndoro iri bukurure umugabo nawe akabona ko ari ngombwa.
2. Kugukorakoraho
Iyo umugore akeneye umugabo atangira kumukorakora ku bice bitandukanye by’umubiri kandi akareba ibyo akoraho umugabo akumva vuba kuburyo nawe bihita bimuzamo dore ko akenshi umugabo aba we yabishatse kare.
3. Kukuryamaho
Nubona umugore akwiryamishaho cyane uzahite umenya ikibazo afite nibiba ari ngombwa ugikemure kuko burya aba akomerewe. Aha ariko ndibanda cyane ku bashakanye.
4. Guhindura imyambarire
Ibi bikunda gukora umugore mu rugo rwe aho acunga umugabo agiye kugera mu rugo agahita agerageza kwikoraho akambara utwenda dukeye kandi tugaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri we azi ko bishobora gukurura umugabo we.
5. Gutegura ameza mu buryo budasanzwe
Ibi nabyo bikorwa akenshi n’umugore utegurira umugabo we kandi akajya kugaburira umugabo we yambaye kwa kundi twavuze haruguru kugirango umugabo yishimire uburyo yateguriwe maze aze kuva ku meza yumva hari icyahindutse mu mubiri.
6. Gusasa neza
Umugabo iyo ageze mu cyumba aryamamo n’umugore we akabona gishashe neza bimutera kumva ashatse kuryama kabone n’ubwo ataba yari yabiteguye. Akenshi rero ahita ahamagara umugore kugirango basangire ibyishimo yatewe n’ubwo buriri.
Ibi bimenyetso byose rero ntibipfa kwizana gutyo gusa, wowe nubibona uri umugabo uzamenye icyo gukora. Ku basore n’inkumi ni ibyo kwitondera kuko bishobora kuba ari umutego umukobwa yateze umusore kugirango babikore kubera inyungu umukobwa ashobora kuba abifitem

No comments: