Sunday, April 14, 2013

Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya uruhinja

Umugabo witwa Elie Mukundabantu araregwa kuba yarafashe ku ngufu akana k’agakobwa gafite umwaka umwe n’igice mu karere ka Ngoma, umurenge wa Sake, Akagali ka Kibonde mu ma saa saba z’amanywa, taliki ya 12 Mata 2013.
Polisi ku rubuga rwayo yatangaje ko Mukundabantu yafashe urwo ruhinja atumye undi mwana bavukana bari kumwe kumugurira itabi, ahita afata rwa ruhinja ku ngufu.
Uwo mugabo yatahuwe ubwo umugenzi wihitiraga yumvise akana karira, agezeyo asanga ishyano ryabaye abibwira abaturanyi nabo baratabara baramufata bamushyikiriza Polisi. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
Ababyeyi b’urwo ruhinja ntibari mu rugo, abaturanyi nibo bahise bajyana urwo ruhinja ku bitaro bya Kibungo.
Supt. Victor Rubamba, ukuriye akarere ka Ngoma, yamaganye icyo gikorwa cy’ubunyamaswa kigayitse cyane,
Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda , aho avuga ko “Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko

No comments: