Saturday, April 6, 2013

Dore impano nto cyane kandi zoroshye kubona waha umukunzi wawe zikamukora ku mutima akajya aguhoza mu bitekerezo

 5  0
 
 0
Posted: April 6, 2013
Gutanga impano biba byiza ariko kandi igishimisha cyane ni ukuyihabwa. Mu buzima bwacu bwa buri munsi tujya tugira igihe twumva ari ngombwa gutanga impano nko mu makwe cyangwa mu bindi birori bitandukanye ariko izi mpano ngiye kukubwira zitandukanye cyane n’izisanzwe kuko zifite umwihariko.
Iyo ufite umukunzi ni ngombwa ko umugenera impano kuko burya biba bifite icyo bisobanuye ku byerekeye urukundo rwanyu kuko udashobora kwitora ngo upfe gutekereza gutanga impano gutyo gusa.Zimwe muri izi mpano nuzikoresha bizagufasha mu rukundo rwanyu.
1.Gutanga indabo: Ururabo ni kimwe mu bimenyetso by’urukundo,iyo uhaye um ukunzi wawe ururabo bigatuma akwitaho cyaneatekereza impamvu umuhaye akantu keza nk’ako cyane cyane gafite ibara asanzwe akunda akaba ari nayoimpamvu ugomba guhitamo ibara uzi ko akunda.Ibi bizatuma igihe cyose arubonye agutekereza.
2.Kumuha ishusho cg umutako: Umukunzi wawe numuha ishusho uzamwandikireho n’amagambo y’urukundo maze niyakira ya shusho agasoma n’utwo tugambo twiza wamubwiye bizamutera kumva ko ibyo umukorera biba bivuye ku mutima kandi ko uzi ibyo ukora bityo atangire kubona ko umuha umwamya munini wo kumwitaho.
3. Kumuha akantu ko kwambara: iyo uhaye inshuti yawe akantu gatooashobora kwambara nk’urugero ukamugurira udukomo,isaha,impeta cyangwa akandi kant ubona keza kandi akunda;ibi nabyo bimufasha kumva uri hafi ye kuko iyo agiye kwambara ka kntu yumva ari nkaho yaba ari wowe muri kumwe.
4. Kumworerereza ubutumwa bugufi buri joro: Ibi uzabigire nk’itegeko kuko iyi nayo ni impano ikomeye ku mukunzinwawe.Iyo umwifurije ijoro ryiza akenshi arakurota mu nzozi ze za buri gihe kandi iyo arebye muri telephone ye akabona ubutumwa bwawe bimutera kumva ko hari umwitayeho,bityo nawe akumva ko hari icyo agomba gukora ndetse n’iyo bitamuzagamo neza hari icyiyongera ku byari bisanzwe.
Nyamuneka mujye mwita ku bakunzi banyu kugirango bibafashe urukundo rwanyu rurusheho gukomera kandi rushinge imizi bityo ruzabashe kwera imbuto nziza. Bene ibi iyo ubikurikije nibwo wumva koko uburyohe nyabwo bw’urukundo.

- See more at: http://www.inyarwanda.com/gukunda/new/?Dore-impano-nto-cyane-kandi#sthash.Ha4hXLiu.dpuf

No comments: